ImyidagaduroUrukundo

Miss Naomie yavuze uburyo afite amatsiko yo gukorana ubukwe n’umukunzi we

Miss Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda wa 2020 yavuze ko kwambikwa impeta y’urukundo n’umukunzi we Michael ari ibyishimo kuri we ndetse ko afite amatsiko yo gusezerana n’urukundo rw’ubuzima bwe.

Mu kiganiro Miss Nishimwe Naomie yashyize ku rubuga rwa YouTube, yagaragaje ko n’ubu atarakira kwitwa fiancé gusa uko bwije n’uko bukeye agenda abyiyumbamo.

Ati “ Ntabwo nari mbizi neza ko bigiye kuba, ariko mu by’ukuri ntabwo ndi kubyumva abantu ntabwo bashobora kubyumva , benshi bari kunshimira ariko ntabwo mbyumva , gusa uko iminsi igenda ishira ni ko ngenda ndushaho kubyiyumvamo, sindamenyera ijambo ryo kuvuga ngo fiancé .”

“Mfite amatsiko yo gusezerana n’urukundo rw’ubuzima bwanjye, inshuti yanjye magara, ndibuka dufata amafoto numvaga ntarabona amagambo yo gushyira kuri Instagram, numvaga nshaka kwandika amagambo atandukanye n’ayo abandi bose banditse, ariko hari amakarita yampaye meza nzayabereka, gusa uyu mwaka ni uwanjye , sinshaka amagambo mabi cyangwa avuga ibitandukanye.”

Naomie yambitswe impeta imuteguza kurushinga na Michael Tesfay kuwa 1 Mutarama 2024.

Michael Tesfay ukundana na Nishimwe ni umusore ufite Masters mu bijyanye n’ubuvuzi. Yize muri Kaminuza ya Edinburgh mu Bwongereza ariko muri iki gihe asigaye aba mu Rwanda.

Afite imishinga itandukanye ijyanye n’ubuzima irimo n’uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu musore akigera mu Rwanda mu 2018 yakoraga muri Kaminuza y’u Rwanda nk’uwimenyereza umwuga aho yakoze igihe cy’amezi ane.

Muri Mata 2022 nyuma y’iminsi mike Miss Nishimwe Naomie agaragaje ko afite umukunzi, Michael Tesfay yatangaje ko yafashe umwanzuro wo gutura mu Rwanda akahakorera ibikorwa bye bitandukanye.