Imikino

KNC yavuze impamvu yahisemo gusesa Gasogi United aho kuyigurisha abandi

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles yatangaje ko uyu munsi ararara atanze urwandiko rwo gusesa ikipe ya Gasogi United muri FERWAFA nyuma yo kubabazwa n’imisifurire iri muri shampiyona y’u Rwanda aho iyi kipe ye avuga ko yari mu zibasirwaga cyane.

KNC washinze Gasogi United igahita ikundwa na benshi,yafashe umwanzuro wo gusesa iyi kipe ye yashoragamo asaga miliyoni 500 FRW buri mwaka kuko ngo amaze imyaka myinshi yandikira FERWAFA ngo ikosore ikibazo cy’imisifurire ikamwima amatwi.

Yabwiye Radio 1 ati “Ibaruwa ndanditse igira iti “Impamvu:Guhagarika ikipe mu bikorwa by’umupira.

Bwana muyobozi wa FERWAFA,tubandikiye mu rwego rwo kubamenyesha ko duhagaritse ibikorwa byose bya Football twakoraga kubera mpamvu zitandukanye tutahwemye kugaragaza ko zimunga umupira w’amaguru mu Rwanda,tukaba tubona tutagera ku ntego twiyemeje yo kubaka ikipe ikomeye kandi ihatana muri iyi mikorere n’imigenzereze.

Ni ku bw’izo mpamvu duhagaritse ikipe yakinaga muri Premier League,mu gikombe cy’amahoro no mu ikipe y’abato yakinaga mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 20.”

Perezida wa Gasogi United yavuze ko impamvu bafashe uyu mwnzuro bitunguranye ariko hari byinshi bakoze yaba kwandika amabaruwa,kuganira n’ibindi bitandukanye bikarangira aribo bahanwe kandi baharanira iterambere ry’umupira w’amaguru.

Yavuze ko ibyakozwe byose ari imfabusa kuko bigaragara ko nta bushake FERWAFA ifite bwo gukemura ibibazo bigaragara mu mupira w’amaguru.

Abajijwe impamvu atagurishije iyi kipe aho kuyisesa,KNC yagize ati :”Ntekereza ko n’uwayigura yaba ayiguriye muri ibi bibazo twamaganye.Erega ntabwo twishimiye uwo ariwe wese warenganira muri ibi bintu.

Ntekereza ko uwayigura wese,nta wakwishimira iyi migenzereze tunenga.Niyo mpamvu twebwe twemeye tukaba igitambo.”

KNC yavuze ko gufata umwanzuro nk’uyu ari icyemezo cyamugoye kuko iyi kipe yari ifite abafana benshi bayikunda barimo n’abana be ndetse yarenzeho avuga ko bimeze nk’umuntu ufite umuvandimwe we urembey hanyuma akavuga ati ’reka nemere bamuhuhure.”

Yavuze ko nta kindi cyemezo yari gufata ndetse avuga ko abafana ba Gasogi United abasaba imbabazi ndetse anabashimira umuhate wabo ariko nawe ari ’visionaire’,abona nta cyerekezo cy’umupira w’amaguru mu Rwanda.Ati “Iyo mbonye ikintu kidashoboka ndakireka.Nibihangane,biteye agahinda ariko nibyo mbona bikwiriye.”

Uyu muyobozi yavuze ko ibivugwa ko hari ibnzego zamuhamagaye zimubuza ari ibinyoma bikomeye.

KNC yavuze ko ntacyo byaba bimaze, kuza guhangana mu kibuga kandi hari ababa bagennye uko umukino uri bugende.

Yemeje ko uyu munsi aribwo agirana inama n’abakinnyi,abakozi b’ikipe n’abatoza bakarebera hamwe uko batandukana neza.

Hadji Mudaheranwa uyobora Rwanda Premier League yabuze ko isezera rya Gasogi United ribabaje.

Ati “Aramutse afashe icyemezo kikagumaho,ni igisebo ku mupira w’u RwandaNi icyasha tutabona aho tugishyira.”