Imikino

Perezida wa Rayon Sports yavuze ibyo leta yayikorera nayo ikazajya ihorana ibikombe

Perezida w’ikipe ya Rayon Sports Uwayezu Jean Fidele yasabye Leta ko yaha Rayon Sports miliyari y’amafaranga ubundi nayo bakayibaza ibikombe nkuko ibigenza ku makipe amwe n’amwe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Mbere,Perezida wa Rayon Sports yavuze ko ikipe ye ihangana n’amakipe leta iha Miliyari ngo bakoreshe mu mikino nyamara bo birya bakimara.

Yongeyeho ko nabo bifuza ko leta yabaha izo miliyari hanyuma ikababaza igikombe.Ati ” Natwe Leta izuduhe miliyari nk’uko iziha abandi, ubundi urebe ko ibi bibazo tubibamo.”

Uyu yavuze ko leta iha amakipe ikayabwira iti “nimukoreshe nashira tuzabongera andi. Ese ubundi twebwe kuki batayaduha?.Ese kuki Leta idakora kuri Budget natwe ngo iduhe izo miliyari?”

Muri iki kiganiro n’itangazamakuru cyabereye ku cyicaro cy’umuryango wa Rayon Sports, Perezida w’uyu muryango yasabye imbabazi abafana avuga ko umukino batsinzwe nabo wabababaje.

Yagize Ati”Duhereye ku ikipe y’abagabo, twatangiye imikino yo kwishyura, gusa twitwara nabi kuko twaratsinzwe.

Nk’ikipe nkuru ishaka igikombe duhora dushaka gutsinda, ariko ntabwo byaduhiriye.Ndasaba imbabazi abafana kuko ntibishimye, kandi natwe ntabwo twishimiye.

Turacyarwana kuko igikombe ni isiganwa. Turi gucyemura ibitameze neza, gusa nongera kubasaba imbabazi kandi ntibazacike intege.”

Rayon Sports iri kwitegura umukino ubanza w’igikombe cy’amahoro na Interforce FC uteganyijwe tariki ya 17 Mutarama 2024.