Imikino

Ikipe y’igihugu ya Gambia yari ipfiriye mu ndege

Ikipe yose y’igihugu cya GAMBIA habuze iminota mike ngo ipfe nyuma yaho icyuma gitanga umwuka wo guhumeka [oxygen] mu ndege yabo cyapfaga.

Iri tsinda ryahagurutse mu murwa mukuru wa Banjul ryerekeza mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu muri Cote d’Ivoire ariko hagati mu rugendo rihura n’iki kibazo gikomeye.

Abakinnyi benshi babuze umwuka muri iyi ndege, mbere y’uko umupilote afata umwanzuro wo gusubira ku kibuga cy’indege cya Banjul byihutirwa.

Iki kibazo cyabaye hashize iminota icyenda gusa indege ihagurutse.

Saidy Janko wahoze akinira Manchester United yari mu bakinnyi bari mu ndege.

Abinyujije kuri Instagram,uyu yashyize hanze videwo abakinnyi bava mu ndege, yandikaho ngo: “Ntibyemewe. Nyuma yo gukora urugendo rw’amasaha 32 yose tuva muri Saudi Arabia (mu myitozo) twerekeza muri Gambiya,inzira ndende duhagarara i Istanbul na Casablanca, twagombaga kuva Gambiya twerekeza Cote d’Ivoire muri AFCON uyu munsi.

Tumaze kwinjira mu ndege nto yari yahawe akazi ngo idutware, twahuye n’ubushyuhe bwinshi bwatumye tubira ibyuya byinshi.

Twabwiwe n’abakora mu ndege ko ibyuma bitanga umuyaga birahita bitangira gukora nitugera mu kirere.

Ubushyuhe bubi cyane bwiyongeraho kubura umwuka wo guhumeka bwatumye abantu benshi barwara umutwe abandi barwara isereri.

Abantu benshi batangiye gusinzira,iminota mike binjiye mu ndege.”

Uyu mukinnyi w’imyaka 28 wakiniye Man Utd muri 2014 itsinda ibitego 4-0 MK Dons mu gikombe cy’igihugu,yongeyeho ati: “Turi mu kirere,ibintu byakomeje kuzamba bituma umupilote abura igisubizo uretse kugaruka i Banjul nyuma y’iminota 9 duhagurutse.Ibyo byagenze neza.

Twishimiye ko abantu bose ubu bamerewe neza, ariko iki n’ikibazo kigomba gukemurwa tugiye muri AFCON, kuko ari kimwe mu bitubangamira mu mikino mpuzamahanga.”

Umutoza wa Gambiya, Tom Saintfiet, yaganiriye na Nieuwsblad ku byerekeye aka kaga gakomeye bahuye nako,agira ati: “Twese tuba twapfuye.

Twese twasinziriye vuba.Nanjye.Narose inzozi ngufi zerekana uko ubuzima bwanjye bwagenze.Nibyo n’ukuri.

Nyuma y’iminota icyenda, umupilote w’indege yahisemo kugaruka kubera ko nta ogisijeni yari ihari. Abakinnyi bamwe ntibakangutse [kugeza] duparitse.”

Ikipe ya Gambiya ubu iri gushaka uburyo bwo kujya muri Cote d’Ivoire mbere y’umukino wa mbere mu gikombe cya Afurika cy’ibihugu bazakina na Senegal kuwa mbere.

Bari mu itsinda C hamwe na Kameruni na Gineya.

Ishyirahamwe rya ruhago muri Gambia ryavuze ko ibi byatewe n’ikibazo cya tekiniki iyi ndege yagize.