Politiki

Ruhango: Umunyeshuri arashinja umwarimu kumutera inda

Umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa kane wo kuri GS Ndangaburezi yo mu karere ka Ruhango, arashinja umwarimu wo ku ishuri baturanye kumutera inda.

Uyu utuye mu mu Murenge wa Ruhango avuga ko ubwo yari afite imyaka 17 yatewe inda n’umwarimu yigishaga kuri Ecole Techinique Saint Trinite de Ruhango TSS .

Ati “Nakorewe icyaha cyo guterwa inda. Niga ku Ndangaburezi , we yigishaga kuri Ecole Techinique Saint Trinite de Ruhango TSS , iwabo ni I Nyanza, nibaza impamvu adafatwa kandi turavugana buri munsi.”

Uyu mwana avuga ko kuba yaratewe inda, byamugizeho ingaruka kuko byatumye ava mu ishuri.

Ati “Ingaruka byangizeho ni uko ntari ku ishuri. Iki gihembwe ntabwo nakize nkuko nari kukiga.Nkubu nariyigishije kandi nakabaye ndikwigishwa n’Umwarimu.”

Uyu mwarimu witwa Hategekimana Danny ukekwaho iki cyaha, bivugwa ko yamaze gutoroka ubutabera.

Nyina w’’uyu mwana avuga ko yavutse tariki 12 Nyakanga 2005, agasaba ko yabona ubutabera.

Ati “ Icyo nifuza ni uko umwana wange bamurenganura. Ndashaka ko uwo musore aboneka kuko n’ubundi ikirego cyageze kuri RIB,agakurikiranwa.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe imibereho y’Abaturage, Mukangenzi Alphonsine, yatangaje ko inzego ziri gushakisha uyu musore ukekwa.