Imikino

Rayon Sports igiye kugarura uwahoze ayikinamo mu myaka 10 ishize

Rutahizamu Amissi Cedric wakunzwe cyane n’abakunzi ba Rayon Sports agiye kuyigarukamo mu gice cya kabiri cya shampiyona y’uyu mwaka wa 2023/2024.

Amissi wagize ibihe byiza muri Saudi Arabia mu ikipe ya Al Taawoun,yari amaze iminsi adakina gusa amakuru aremeza ko agiye kugaruka muri Rayon Sports.

Amakuru yo kugaruka muri iyi kipe yemejwe na mugenzi we Mvuyekure Emmanuel uzwi nka Manou wanditse ku mbuga nkoranyambaga ati “Amissi 28,sinjye uzarota nkubonye muvandimwe.”

Amissi yamusubije ati “Vuba [ashyiraho udutima tubiri ak’umweru n’ubururu] mu ikipe yanjye ya nyayo.”

Amissi yafashije Rayon Sports kwegukana shampiyona muri 2013 ndetse aba umwe mu bakinnyi batazibagirana mu mitima y’abafana b’iyi kipe kubera ibitego yayitsindiye n’ishyaka yagaragaje.

Yakiniye Rayon Sports 2011 kugeza 2014,aba umukinnyi urusha abandi bose mu Rwanda mu gihe yahamaze.