Utuntu nutundi

Menya ibyiza byo Kubira ibyuya ku buzima bwawe

Usanga bamwe bibaza impamvu babira ibyuya byinshi mu gihe hari n’abatabira na bike bikaba byatumabumva ko bafite ikibazo ariko kubira ibyuya ni ibintu bisanzwe kandi bifitiye umubiri akamaro gatandukanye

1. Bisukura umubiri

Iyo ubize icyuya gisohokana na bimwe mu bidakenewe nk’umunyu, alukolo na cholesterol. Iyi myanda iba ishobora kuziba utwengehu bikabyara kugira ibiheri. Kubira ibyuya kenshi ni umwe mu miti y’ibiheri bakunze gufata mu maso.

2. Uruhu rucyeye

Kubira ibyuya bituma uruhu rurushaho guhehera ndetse bikanatuma imvubura z’ibyuya n’izivubura ibinure zikora akazi kazo neza bityo bigatuma uruhu ruhorana itoto.

3. Birinda Indwara z’ubuhumekero

Nyinshi mu ndwara zifata ubuhumekero zituruka ku bwivumbure, virusi na bagiteri ndetse habaho n’iziva ku miyege. Mu cyuya dusangamo ibirwanya izo mikorobi ndetse ubushakashatsi bwerekana ko kubira ibyuya byakurinda igituntu n’izindi ndwara z’igikatu nk’uko tubisoma mu nkuru ya Medical Daily, yanditswe na Dr Dian de Fiori ukorera muri Australia. Icyuya kibamo peptides zinjira muri mikorobi zikayishwanyaguza.

4. Bizamura umusemburo wa endorphin

Kenshi kubira ibyuya cyane bibaho iyo dukora siporo, turi ku bushyuhe bwinshi nko muri sauna cyangwa ahantu handi hashyushye, ndetse n’igihe turi gukoresha ingufu nyinshi nko ku bahinzi. Ibi bituma umubiri ukora umusemburo wa endorphin ukaba uzwiho kuba umusemburo utera akanyamuneza. Uyu musemburo ukaba urwanya kuribwa no kubabara. By’umwihariko kubira ibyuya uri kubyinana n’abandi cyangwa muri gukinira hamwe byongera ubusabane

5. Birwanya ibyago byo kurwara utubuye mu mpyiko

Utubuye mu mpyiko tuzwi nka calcul renal mu gifaransa cyangwa kidney stones mu cyongereza ahanini duterwa nuko impyiko zabuze amazi. Iyo ubize ibyuya bituma umunyu na calcium bisohoka kandi usanga nyuma yo kubira ibyuya ukenera kunywa amazi, ibi bikagufasha kwihagarika kenshi nabyo bikaba birinda utu tubuye.