UrukundoUtuntu nutundi

Menya akamaro k’igisheke mu gikorwa cyo gukora imibonano mpuzabitsina

Ibisheke ni ibiribwa bidakunze guhabwa agaciro, nyamara biraryoha kandi byuzuyemo intungamubiri zagenewe gufasha umubiri gukora neza, bikarinda n’indwara zimwe na zimwe. Ibisheke kandi bifasha mu mibonano mpuzabitsina, kurinda kanseri zimwe na zimwe, ndetse no gusohora imyanda mu mubiri.

Abahanga basobanukiwe n’imikorere y’igisheke mu mubiri wa muntu, bavuga ko ibisheke bikoreshwa gake ukurikije uko byagakwiye gukoreshwa.

Benshi bavuga ko ibisheke bigenewe abakene. Kandi koko usanga bikoreshwa na bamwe bitwa ko bacirirtse, cyangwa ba bandi batuye mu byaro ahahingwa ibisheke, nyamara ntawe bigenewe ni ibya buri wese.

Igisheke kibonekamo intungamubiri zitandukanye zirimo isukari, umwunyungugu wa potasiyumu, umwunyungugu wa karisiyumu, umwunyungugu wa manyeziyumu n’umwunyungugu wa zinc.

Uretse kuba ibisheke bifite isukari y’umwimerere, binatuma uruhu rusa neza rukanatoha ntirukushuke.

Mu gisheke kandi harimo ubutare bwa fer, vitamin B1, B2 n’izindi. Igisheke gikungahaye ku isukari y’umwimerere ifasha uwo ariwe wese uyikoresha.

By’umwihariko isukari bizwi ko ikenerwa cyane n’igitsinagabo, kubera gukoresha imbaraga nyinshi cyane cyane mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina.

Inzobere mu by’ubuvuzi bavuga ko isukari iva mu gisheke ari nziza kuyikoresha, kuruta gukoresha isukari yakorewe mu ruganda.

Abagabo batakaza imbaraga nyinshi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, bityo umubiri wabo ugakenera isukari nyinshi gusa biba byiza bakoresheje isukari ikomoka mu bimera.

Uretse kuba igisheke gikungahaye ku ntungamubiri zirinda umugore Cancer y’amabere, ariko kinakungahaye mu kurinda Cancer ifata imyanya y’ibanga y’umugabo.

Igisheke kivura abagabo bakunze kugira ikibazo cy’umwuma, kubera gukoresha imbaraga nyinshi. Umugabo wakoresheje umutobe w’igisheke mbere yo gutera akabariro, nta kibazo ahura nacyo kuko aba ameze nk’uwanyweye amazi.

Ikinyamakuru PharmEasy cyatangaje ko igisheke gikura imyanda mu kiziba cy’inda, bityo igihe umugore akora imibonano mpuzabitsina ntahure n’uburibwe buterwa no kurwara ikiziba cy’inda n’imyanya y’ibanga.

Abagore n’abagabo benshi binjiza imyanda mu mubiri wabo binyuze mubyo barya bidafite isuku ihagije, yaba imyanda bakura mu mahoteri cyangwa mu ma resitora atanga amafunguro adasukuye neza.

Iyo myanda imwe ijya mu mpyiko, mu mara, igifu, bamwe bagatangira kubabara mu kiziba cy’inda. Igisheke mu bushobozi gihabwa n’intungamubiri gifite, gikuramo iyo myanda maze igihe cyo kwishimana nk’abashakanye kikabaryohera.

Ubusanzwe bavuga ko isukari nyinshi igenda ica umubiri intege gahoro gahoro, ariko isukari iva mu biribwa iyo ikoreshejwe neza ituma umubiri ukora neza.

Umuganga Straton yabajije umurwayi impamvu umubiri we udafite isukari ihagije, maze umurwayi asubiza avuga ko yirinze kunywa isukari kuko yatinyaga kurwara indwara ya “Diabete”.

Yaramubwiye ati “Umubiri wacu ukenera isukari kandi cyane! Ariko isukari nziza iva mu biribwa”.

Umuryango ni ngombwa ko utekereza ku kamaro ko gukoresha ibisheke cyangwa umutobe wabyo, bakanasobanurira abana babo ibijyanye n’intungamubiri ziboneka muri byo, kandi bakita ku kamaro kabyo ku mibonano mpuzabitsina.

Benshi bavuga ko isukari itera diabete, nyamara ntibavuge ko hari diabete iterwa no kutagira isukari mu mubiri. Ibi bishatse kuvuga ko umubiri hari isukari utagomba kurenza, kandi igakoreshwa cyane n’abantu bakora imyitozo ngororamubiri.

Tumenye akamaro ko kurya ibisheke, cyane cyane akamaro kabyo mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina y’abashakanye.