Imyidagaduro

Ibitutsi bya Dorimbogo byo mu ruhame bikomeje kwibazwaho n’ubwo aribyo bimuha umugati(Video)

Nyirnsengiyumva Valentine wamamaye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane urwa YouTube akomeje kwibazwaho uko akomeza gutukana n’uwamuvuze ndetse akaba akomeje kumutukira ibitutsi nyandagazi ku karubanda ku mbuga nkoranyambaga ibyo twakwita ko abikorera mu ruhame.

Mu kiganiro uyu mukobwa Nyiransengiyumva yagiranye na chaine ya YouTube yitwa Urugendo TV, yumvikana atukana ibitutsi by’urukozasoni. Ibi byatumye abenshi bibaza niba uyu mukobwa ataba akora icyaha kuko bisanzwe bizwi ko gutukana mu ruhame ari icyaha, bityo hakibazwa abantu bamurebera ntibamukebure.

Umunyamakuru Ndahiro Valens Pappy yanditse ku rukuta rwe rwa X ati: “Gutukana mutuhame nimba ari Icyaha ubu uyu ntacyaha yaba yakoze ?? Cyangwa biba icyaha kuri bamwe?”