Olivier Nduhumgirehe yavuze ku makuru yavugaga ko ari i Washington mu biganiro
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatunguwe n’amakuru yatangaje na TV5 Monde yo mu Bufaransa, yatangaje ko ku itariki 2 Gicurasi, we na mugenzi we wa Congo, Therese Kayikwamba, bari i Washington mu biganiro ku mbanzirizamushinga y’amahoro mu gihe nta n’umwe muri bo wari uri muri Amerika.
Abinyujije kuri X, Ambasaderi Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagize ati: “Natangajwe no kumenya ko njye na mugenzi wanjye wo muri Congo twari i Washington ku itariki ya 2 Gicurasi kugira ngo tuganire ku mbanzirizamushinga y’amahoro, mu gihe nta n’umwe muri twe wari uhari”.
Yakomeje agira ati: “Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 3 Gicurasi, ahubwo twembi (cyangwa se uko turi batatu, hamwe n’umujyanama wihariye wa Amerika Massad Boulos) twari i Libreville mu muhango, utatse amabara w’irahira rya Perezida wa Gabon, ari we Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema, wasoje amezi 19 y’inzibacyuho mu buryo bwiza cyane.”
Nduhungirehe yasoje ubutumwa bwe ashimangira ko kugeza ubu, nta mbanzirizamushinga y’amasezerano y’amahoro irimo kuganirwaho, kubera impamvu yoroshye y’uko imisanzu y’impande bireba itarashyirwa hamwe.